Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa kane 29 Ukwezi kwa munani Yosuwa 13.1-33

August 29, 2024 - August 30, 2024

Ikib.1

Ariko hasigaye ibihugu byinshi cyane bikwiriye guhῑndurwa (1c): Nubwo Yosuwa yari amaze guhῑndura ibihugu byinshi hari hasigaye ibindi bitari bike. Uwiteka yari yarasobanuye neza ingabano z’igihugu cyabo kuburyo bazajya bamenya ahasigaye batarahῑndura (Kub.34.1-15). Imana kandi yamwibukije amazina y’ibihugu bisigaye n’ingabano zabyo (2-6). Kandi Balamu mwene Bewori w’umucunnyi, Abisirayeli bamwicishije inkota (22): Balaki yitabaje uyu mugabo ngo avume Abisirayeli biramunanira, kuko Imana yabahaye umugisha (kub.22.5-6;23.8). Balamu, abonye ibyo kubavuma bimunaniye yagiriye Balaki inama yo kugusha Abisirayeli mu cyaha cy’ubusamabanyi, kugira ngo Imana ibareke akunde abashobore. Nyuma yo gutahura Imigambi ye niko kumwicisha inkota (kub.25.1-4; 3.15-16). Imikorere y’uyu mugabo ntaho yari itaniye n’iya Satani, iyo atsinzwe hamwe ashakira ahandi. Ntabwo tugomba kwirara, ahubwo tugomba guhora turi maso, kandi tukarwanisha intwaro zose z’Imana, kugira ngo natwe tubashe guhagarara tudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani (Ef.6.10-13).

Details

Start:
August 29, 2024
End:
August 30, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN