
- This event has passed.
Kuwa kane 29 Ukwezi kwa munani Yosuwa 13.1-33
Ikib.1
Ariko hasigaye ibihugu byinshi cyane bikwiriye guhῑndurwa (1c): Nubwo Yosuwa yari amaze guhῑndura ibihugu byinshi hari hasigaye ibindi bitari bike. Uwiteka yari yarasobanuye neza ingabano z’igihugu cyabo kuburyo bazajya bamenya ahasigaye batarahῑndura (Kub.34.1-15). Imana kandi yamwibukije amazina y’ibihugu bisigaye n’ingabano zabyo (2-6). Kandi Balamu mwene Bewori w’umucunnyi, Abisirayeli bamwicishije inkota (22): Balaki yitabaje uyu mugabo ngo avume Abisirayeli biramunanira, kuko Imana yabahaye umugisha (kub.22.5-6;23.8). Balamu, abonye ibyo kubavuma bimunaniye yagiriye Balaki inama yo kugusha Abisirayeli mu cyaha cy’ubusamabanyi, kugira ngo Imana ibareke akunde abashobore. Nyuma yo gutahura Imigambi ye niko kumwicisha inkota (kub.25.1-4; 3.15-16). Imikorere y’uyu mugabo ntaho yari itaniye n’iya Satani, iyo atsinzwe hamwe ashakira ahandi. Ntabwo tugomba kwirara, ahubwo tugomba guhora turi maso, kandi tukarwanisha intwaro zose z’Imana, kugira ngo natwe tubashe guhagarara tudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani (Ef.6.10-13).