Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa kane 27 Ukwezi kwa kabiri Matayo 13.1-9,18-23

February 27 - February 28

Ikib.3,4 Ufite amatwi niyumve” (9): Yesu yakomeje umurimo wo kwigisha abantu benshi bakaza aho ari kumva ubutumwa bwiza. Yakundaga guca imigani akoresheje ibimera, abantu basanzwe babona mu buzKuwa gatanu 28 Ukwezi kwa kabiri Matayo 13.10-17ima bwabo bwa buri munsi. Imana ibasha kuvugana n’abantu, ndetse bakumva ubutumwa bwiza bagenewe. Muri ubu butumwa Yesu agereranya umubibyi n’umwigisha w’ijambo ry’Imana, Yesu niwe wari umwigisha muri icyo gihe. Imbuto ni ijambo ry’Imana, ubutaka ni imitima yakiriye iryo jambo. Hari abumvise ijambo bakarikerensa ariko abaryumvise bakarishyira mu bikorwa nibo bagereranywa n’ubutaka bwiza bwamezemo imbuto nyinshi zikera izindi. imwe ijana, indi mirongo itandatu, indi mirongo itatu bityo bityo (8): Yesu yise abantu abanyamahirwe kuko amaso yabo abona n’amatwi yabo yumva, ndetse bemeye guha agaciro ijambo ry’Imana mu mitima yabo, rigashinga imizi kuburyo nabo bageza ubutumwa bwiza ku bandi, iyi ninayo ntego y’Imana ku buzima bwawe. Gusenga: Mwami Yesu duhe kumva neza icyo uvugana natwe mu ijambo ryawe kandi turigenderemo. Indir. 78 Gushimisha.

Details

Start:
February 27
End:
February 28

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN