
- This event has passed.
Kuwa kane 27 Ukwezi kwa gatatu Kubara 26.1-37
Ikib.4
Mubare umubare w’iteraniro ry’Abisirayeli ryose, bamaze imyaka
makumyabiri bavutse (2): Iri ni ibarura rya kabiri kuva Abisirayeli batangiye
urugendo bava mu gihugu cya Egiputa bajya i Kanani basezeranijwe. Ryari
rigamije kumenya abagabo bashobora kurwana mu bihe biri imbere. Iri barura
ryafashije kumenya umubare w‘abantu bashoboraga kurwana ugereranije
n’iryakozwe mu gice cya mbere, ryatumye bamenya imiryango ya Rubeni, Gadi
n’igice cy’umuryango wa Manase kuko bari barahawe imigabane hakurya ya
Yorudani. Abalewi ntibabaruwe kuko nta mugabane w’ubutaka bari guhabwa
kuko bari baratoranirijwe gukorera Uwiteka mu ihema ryayo. Imana igira
gahunda mu mikorere yayo yose, ntagushindikanya ko natwe iba yifuza ko
tugira gahunda mubyo dukora byose. Ujye usengera abayobozi b’amatorero
kugira ngo imirimo ikorerwa Itorero ibe muri gahunda. Inama: Aho utagenze
neza mu gukorera Imana, usabe Imana imbabazi maze ushobore gukomeza
urugendo ruzakugeza mu ijuru. Indir. 145 Gushimisha.