Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa kane 24 Ukwezi kwa cumi 1 Abatesalonike 2.1-12

October 24, 2024

Ikib.3,6

Duhabwa n’Imana yacu gushira amanga ngo tubabwire ubutumwa bwiza bw’Imana (2): Pawulo yateshejwe agaciro ubwo yari ku murimo w’Imana, yari afite benshi bamurwanya harimo n’abi i Tesalonike (Ibyak.17.2-5,13). Ntibyatumye acika intege ngo ananirwe gukora icyo yahamagariwe, ahubwo ashize amanga yo kubwiriza Ubutumwa Bwiza, no mu gihe cy’intambara nyinshi zimugose(2). Mu minsi ya none hari igihe umukristo yumva agoswe n’ibimubuza umutekano byinshi, ariko ibyo ntibikwiriye kuba intandaro yo guhagarika kuba uwo ari we muri Kristo Yesu. Ntituvuga nk’abashaka kunezeza abantu, keretse Imana igerageza imitima yacu (4): Pawulo yari azi neza ko intego nyamukuru atari ugushimisha abantu, ahubwo ari ukunezeza Imana, bityo ibyo yakoraga byose byabaga bishingiye kuri iyo ntego. Ibi byatumye adatandukira ngo ahindure ubutumwa bwiza agamije gushyeshya abantu (5). Zirikana: Umukristo mwiza atugwa n’ijambo ry’Imana, yubakira byose kuri Kristo kandi ntabwo ajya agoreka Ubutumwa Bwiza. Indir.119 Gushimisha.

Details

Date:
October 24, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN