
- This event has passed.
Kuwa kane 21 Ukwezi kwa cumi na kumwe Daniyeli 11.21-45
Ikib.1
Azihesha igihugu mu kwihakiririzwa kwe (21): Uyu muntu w’insuzugurwa uvugwa mu mirongo (21-35) bamwe batekereza ko ari Antiyokusi IV, Umuhungu wa Antiyokusi mukuru witwa Epifane. Ingabo nyinshi ntabwo zizamushobora, kuko azakora ibyo ashatse (25,29). Imana idufashe twirinde kwirara, kuko niho Satani adutegera, akadukoresha ibyo we ashaka. Umwami Yesu adusaba kuba maso (Mat.25.13), kandi hari ingaruka zibikiwe abantu birara (Ibyah.3.3b). Azahagurutsa ingabo ze zonone ubuturo bwera n’igihome, bakureho igitambo gihoraho bashyireho ikizira cy’umurimbuzi (31): Epifane ni we wakuyeho uburyo bwo gutamba ibitambo mu rusengero rw’Imana mu murwa wa Yerusalemu, yoshya Abayuda benshi kuramya ikigirwamana Zewusi imana nkuru y’Abagiriki. Zirikana: Iyo Satani yoheje umuntu gukora ibyaha ntacyo asiga, amukoresha byose. Turwanye Satani nawe azaduhunga. Indir. 254 Gushimisha.