
- This event has passed.
Kuwa kane 20 Ukwezi kwa Gatatu Matayo 16.21-28
Ikib. 1
“..umbereye igisitaza kuko ibyo utekereza atari iby’Imana, ahubwo
utekereza iby’abantu..” (23): Petero yahumurije Yesu amubwira ko
amagambo yari amaze kuvuga uburyo azababazwa, bidashobora kumubaho,
ndetse ko niyo byamubaho yiteguye kumufasha kurwana urugamba. Nubwo
yari amagambo ahumuriza kandi y’urukundo, Yesu yacyashye Petero kuko
yamubwiye amagambo y’urucantege asubiza inyuma inzira yo gucungura
umwana w’umuntu. Urucantege ntabwo ari ibidukomeretsa umutima gusa,
ahubwo bishobora no kuza mu magambo aduhumuriza, ashobora gutuma Satani
akomeza kwicara ku ntebe. ..Utita ku bugingo bwe ku bwanjye, azabubona
(25): Imibereho yose n’imyitwarire y’uyu munsi ifite uruhare rukomeye mu
kugena ahazaza hacu, haba muri iyi si cyangwa nyuma y’ubu buzima bwo ku
Umusomyi wa Bibiliya 2025 34
isi. Kubwo gukurikira Kristo turasabwa kugira ibyo tureka uyu munsi bitubuza
kwinjira mu bwami bw’Imana. Icyifuzo: Sengera abantu bajya bifuza gukizwa
nyamara bakanga guhambura imigozi y’ibibabuza gukizwa banze kurekura.
Indir. 433 Gushimisha.