
- This event has passed.
Kuwa kane 19 Ukwezi kwa cyenda 1 Samweli 2.12-21
Ikib.3
Icyaha kirakomera cyane imbere y’Uwiteka kuko cyateye abantu kuzinukwa igitambo cy’Uwiteka (17): Abahungu ba Eli Umutambyi Mukuru bari ibigoryi, ntibari bazi Uwiteka (kumenya Uwiteka ntabwo ari ukugira ubumenyi, cyangwa mu magambo gusa, ahubwo ni ukugirana na we ubusabane no kwemera ibyo asaba mu bugingo bwawe). Basuzuguraga imigenzo ya gitambyi, kandi ari abahungu b’umutambyi mukuru. Ubwo bwibone rero bwabaviriyemo gukora ibyaha bituma abantu bazinukwa igitambo cy’Uwiteka (12-17). Nk’uko Hana yatuye Uwiteka umwana we Samweli, uwo mwana yakomeje gukura neza, kandi arererwa kuri Eli umutambyi mukuru, ndetse areranwa n’abahungu ba Eli, ariko Samweli we ntiyifatanya na bo mu ngeso zabo mbi, ahubwo akomeza gukurira imbere y’Uwiteka (18-21). Imbuzi:Twirinde ingeso mbi zatuma Imana iturakarira, ikaba yanaduhana bikomeye. Indir. 373 Gushimisha.