Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa kane 17 Ukwezi kwa kane Matayo 27.27-44

April 17

Ikib.2,3
Wowe usenya urusengero ukarwubaka mu minsi itatu ikize (40): Ubwo
Yesu yavugaga ibyo gusenya urusengero akarwubaka mu minsi itatu,
abigishwa be ndetse n’Abayuda muri rusange ntibabashije kumva icyo
yashakagaga kuvuga. Imvugo ye yaganishaga ku buryo umubiri we wari ugiye
gushinyagurirwa, akicwa nyuma y’iminsi itatu akazuka (Yoh.2.19-22). Kwemera
gukorwa n’isoni no gushinyagurirwa, ntabwo cyari ikimenyetso cy’intege nke,
ahubwo ni ukwemerera ubushake bw’Imana gusohora. Saba Umwuka Wera
kugira ngo agufashe kumva imvugo y’Imana. N’abambuzi baramutuka (44):
Yesu yatereranywe n’abantu bose: benshi mu bigishwa bari bahunze (26.56),
abasirikari baramukubise, abatambyi bakuru, abayobozi b’Abayuda, rubanda
rwari rushungereye ndetse n’ibisambo byari byabambanywe nawe barimo
kumutuka. Nyamara Imana yari kumwe na we. Nubwo abantu badutererana,
Imana yo ituba hafi ibihe byose. Gusenga: Mana Data no mu bikomeye ujye
ubana nanjye, unshoboze, unkomeze. Indir. 68 Agakiza.

Details

Date:
April 17

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN