
- This event has passed.
Kuwa kane 15 Ukwezi kwa munani Yosuwa 4.1-24
Ikib.3
Nimutore amabuye cumi n’abiri muri Yorodani (3): Imiryango yose yagombaga kugira urwibutso ngo bazirikane iby’Imana yabakoreye. Bakiri muri Yorodani, Yosuwa nawe yabasanzemo, maze ashinga amabuye cumi n’abiri, aho abatambyi bari bahetse isanduku y’isezerano bashinze ibirenge byabo (9). Abatambyi bahawe itegeko ryo kuva muri Yorodani, amazi arasubirana bose babyirebera (18). Ingabo z’Abisirayeli zari zasize imiryango yazo hakuno ya Yorodani, nizo zambutse mbere ziteguye kurwana n’abanzi mu gihe baba batewe (12). Birumvikana ko izindi ntwari zose zari zigihugijwe no kwambutsa ab’imiryango yazo, amatungo, n’imitwaro yabo yose. Iyo ibintu byatugendekeye neza dukwiye kuzirikana n’abandi (Fili.2.3-4). Abana banyu, ubwo bazabaza ba se mu gihe kizaza bati ‘aya mabuye ni ay’iki ?’ (21): Ayo mabuye yagombaga kuba igihamya ku mahanga yose cy’uko Uwiteka akomeye, bigatuma bose bamutinya (24 ;Zab.66). Ikibazo: Mbese hari ibihamya ufite bihamya gukomera kw’Imana yawe, kuva umaze gukizwa? Indir. 1 Gushimisha.