Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa kane 13 Ukwezi kwa kabiri Kubara 14.11-25

February 13 - February 14

Ikib.2 “Ubu bwoko buzageza he kunsuzugura?” (11): Amagambo yo kwizera guke abantu bari bavuze yatumye Imana ibarakarira igambirira kubarimbura bose ikabasimbuza ubwoko bushya ishingiye kuri Mose (12) nko mu gihe cy’Itangiriro irimbura isi igatangira bundi bushya na Nowa (Itang.7.1). Isezerano ry’Imana ni ndakuka. None niwica ubu bwoko nk’umuntu umwe, amahanga yumvise inkuru yawe azavuga… (15): Nubwo Imana yari ihaye Mose isezerano ryo kumuremamo ubwoko bushya bukomeye, Mose yibukije Imana icyubahiro n’ubushobozi bwayo bizahinyurwa n’amahanga kubwo kwivuguruza (16). Bwari ubwa kabiri Imana imuha aya mahirwe yo kuba ubwoko bukomeye bwasimbura ubwo yari ayoboye buhora bumurushya kandi butumvira (Kuva 32.10) ariko Mose yerekana urukundo akunda ubwoko bwe abusabira imbabazi (19). Umukristo mwiza akunda bagenzi be agaharanira ko nabo bakirwa imbere y’Imana. Zirikana: Kwizera guke guhagarika ibitangaza by’Imana (Mariko 6:5). Indir. 359 Gushimisha.

Details

Start:
February 13
End:
February 14

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN