Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa kane 13 Ukwezi kwa gatatu Kubara 22.41-23.1-12

March 13

Ikib.3,6
Yitegera impera imwe y’ubwo bwoko (22.41): Balaki yatewe ubwoba
n’Abisirayeli kubera ibyo bakoreye ibihugu banyuzemo. Ubwo bwoba
bwatumye ashaka kwereka Balamu aho Abisirayeli bari baganditse kugira
ngo abone gukomera kwabo, maze ashishikarire kumutera ingabo mu bitugu,
abumuvubire. Uwiteka ashyira ijambo mu kanwa ka Balamu (5): Kuba
Balamu, akuruwe n’ibiguzi bya Balaki, yiyemeje kuvuma Abisirayeli, Imana
ivuga bikaba, yategeka bigakomera, ni Yo yonyine ifite ijambo rya nyuma.
Iyo ni yo Mana nzakorera nezerewe. Gukomera kw’Imana ni ko kwatumye
ihinduranya amagambo mu kanwa ka Balamu, aho kuvuma atanga umugisha.
Gutitiriza kwa Balamu cyangwa kubaka ibicaniro ngo Imana imureke avume
ubwoko bwayo, ntibyari gukanga Imana kuko Imana yacu ifite ubutware
buhambaye. Muri Yesu turarinzwe ntawavuma umukiranutsi w‘Imana. Inama:
Twitoze gutanga umugisha aho kuvuma. Ni umurimo unezeza Imana dusabwa
gukora. Indir 287 Gushimisha.

Details

Date:
March 13

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN