Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa kane 12 Ukwezi kwa cyenda Ibyakozwe n’Intumwa 7.44-53

September 12, 2024 - September 13, 2024

Ikib.1

Nyamara Isumbabyose ntiba mu mazu yubatswe n’amaboko, nk’uko wa muhanuzi yavuze… (48): Sitefano yarezwe ikirego cyo gutuka Ahera (urusengero) n’amategeko (6.13). Nubwo yazirikanaga ibyiza by’urusengero, ariko yari azi neza ko urusengero rutarusha agaciro Imana nyir’izina. Imana ntizitiriwe ahantu runaka, ntabwo iba mu nsengero gusa, ahubwo iba no mu mibereho y’abayikinguriye imitima (Yes.66.1-2). Salomo we yavuze ko Imana isumba ijuru n’isi (2 Ngoma.6.18). Icyo Imana ishaka ni gutura muri twe, kandi iyo wemeye kuyibera ubuturo, ubuzima bwawe burahinduka, bikagaragarira abo mubana, abo muturanye, n’abo mukorana. N’inzu ubwazo zigira ibimenyetso bigaragaza ibizikorerwamo ku buryo nk’iyo guturamo ushobora kuyitandukanya n’ikorerwamo ibindi bintu. Iby’ingenzi bigaragaza abantu batuwemo n’Imana ni bibiri: Imbuto z’Umwuka Wera, n’impano z’Umwuka. Zirikana: Imbuto twera ni zo ziranga abo turi bo by’ukuri (Gal 5.21-23; 1Kor 12.5-6; Mat 7.16).

Details

Start:
September 12, 2024
End:
September 13, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN