Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa kabiri 7 Ukwezi kwa mbere Matayo 5.38-48

January 7 - January 8

Ikib.4

… Ugukubise urushyi mu musaya w’iburyo umuhindurire n’uw’ibumoso… (39): Si uko Yesu ashaka ko ugukubise umureka agakomeza kugukubita ngo nibwo uzaba ukiranutse, ahubwo icyo Yesu atwigisha nuko tudakora nkabo ngo dusubize inabi kuyindi. Aho batugiriye nabi twe twige kubagirira neza niyo ntwaro ikomeye cyane yo gutsinda ikibi (Rom.12.14-21). Twibuke Yesu i Getsemani, mu rukiko, no ku musaraba nubwo yari afite ubutware n’imbaraga ntiyabikoresheje ngo yirwanirire ahubwo ijambo rye ryabaye kubabarira. … Nibwo muzaba abana ba So wo mu ijuru … (45): Ikitugira abana b’Imana ni ukwemera Yesu Krisito no kumwakira nk’Umwami wacu tukavuka ubwa kabiri (Yoh. 1.12).  Kumwakira ngo atubere Umwami n’umukiza iyo bitagaragaye inyuma mubyo abantu bareba n’imbere mu mitima nta biba biriyo kuba ari ukwishuka. Nyuma yo kumwakira turamwemerera akayobora ubugingo bwacu bigatuma imibereho yacu ya buri munsi ariyo ivuga ko turi abana b’Imana. Zirikana: Ubukristo si amagambo ahubwo ni ibikorwa bigaragaza Krisito. Indir. 90 Agakiza.

Details

Start:
January 7
End:
January 8

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN