Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa kabiri 6 Ukwezi kwa gatanu Abagalatiya 3.1-14

May 6

Ikib.3
Mwatangiye iby’Umwuka none mubiherukije iby’umubiri? (3): Pawulo
yakoresheje amagambo akakaye, acyaha Abagalatiya kubera gusubira inyuma
kwabo. Bumvise ubutumwa bwiza barizera, none kubera inyigisho z’Abayuda
bagize gushidikanya ku gakiza bahawe k’ubuntu. Pawulo yababajije ibibazo ngo
bisuzume bamenye ishingiro ry’agakiza bakiriye (2-5), bityo bibatere gusubiza
amaso inyuma bamenye aho bavuye naho bagana, n’impamvu bahisemo inzira
y’agakiza no gukorera Umwami Yesu. Mu gihe umukristo yugarijwe n’inyigisho
z’ubuyobe ntakwiriye kuva ku Mana ahubwo arushaho kumuhanga amaso.
“Kristo yaducunguriye kugira ngo dukizwe umuvumo w’amategeko,…”
(13): Nta muntu wabashije gukurikiza amategeko uko ari, bityo twese twari
munsi y’umuvumo. Yesu amanikwa k’umusaraba w’ibivume, yahindutse
ikivume ku bwacu, arabambwa turabamburwa. Ibyo duhore tubizirikana kandi
tumushime. Gusenga: Mwami Mana mpa guhora nguhanzeho amaso kandi
undinde ibishuko byose byanjyana kure yawe. Indir. 246 Gushimisha.

Details

Date:
May 6

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN