Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa kabiri 5 Ukwezi kwa cumi na kumwe Daniyeli 3.31-4.1-15

November 5, 2024

Ikib.1

Nabonye uwera wagizwe umurinzi amanuka ava mu ijuru (10): Nubwo Nebukadinezari atizeraga Imana ya Daniyeli, ariko amaze kuyimenya, amenya n’imbaraga zayo (32-33), ndetse noneho aribuka inzozi yarose, bitandukanye n’inzozi za mbere, kuko iza mbere yahise azibagirwa (2.5). Nebukadinezari yari afite imana yizeraga (maridake) ari nayo yari imana ikuriye izindi za Babuloni. Abantu bamwe bitiranya kumenya Imana, bakibwira ko ari kimwe no kuyizera, ariko abadayimoni nabo bazi Imana bakanayitinya. Ariko igishyitsi n’imizi byacyo ubihambirize ibyuma n’imiringa, ubirekere mu gitaka mu bwatsi bwo ku gasozi (12): Umumaro w’igiti ni munini cyane harimo no gutanga ibikenewe muri ubu buzima. Igiti Nebukadinezari yarose cyari ingenzi ku biremwa byose, Imana ishimwe ko malayika atakuyeho imizi ndetse n’igishyitsi, bivuga ko hari icyizere ko gishobora gushibuka. Zirikana: Ibyo ducamo naho byaba bikomeye bite, Imana ijya idusigira ikizatuma dushibuka. Indir.172 Gushimisha.

Details

Date:
November 5, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN