
- This event has passed.
Kuwa kabiri 29 Ukwezi kwa kane Kubara 35.1-34
Ikib.4,7 Tegeka Abisirayeli bahe Abalewi imidugudu baturamo,.. (2):
Abalewi bari abatamyi. Bakoraga imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro, maze
Uwiteka abagenera icyacumi cyagombaga gutangwa n’Abisirayeli (Kub.18.21).
Iyi midugudu n’inzuri bahawe ho gakondo ni icyo cyacumi. Gutanga icyacumi ni
inshingano ku mukristo. Gitangwa mu Nzu y’Imana kugira ngo gifashe gukora
imirimo itandukanye y’Itorero. Icyacumi gihesha umugisha nyiri ukugitanga
(Mal.3.10-12). Umuntu wese uko gakondo yahawe ingana, abe ari ko aha
Abalewi ku midugudu ye (8): Magingo aya Icyacumi kigenwa ku butunzi : icyo
umuntu yinjije (umushahara, inyungu, impano, …). Icyacumi gikwiriye kandi
kugenwa no ku gihe. Niba umunsi ufite amasaha 24, amasaha 2 n’iminota
40 yagombye kugenerwa Imana: gusenga, gusoma Ijambo ryayo, kuyiramya,
kuyihimbaza, …. Ni ngombwa kandi gutanga ituro mu Nzu y’Imana. Zirikana:
Ntiwinangire umutima kuko n’ubundi ni ukuyisubiza ku byo yaguhaye mbere.
Indir. 10 Agakiza.