
- This event has passed.
Kuwa kabiri 29 Ukwezi kwa cumi 1 Abatesalonike 5.1-11
Ikib.2
Nuko rero twe gusinzira nk’abandi ahubwo tube maso (6): Iri jambo gusinzira ryakoreshejwe ntabwo ryashakaga kuvuga guhunikira ubitewe n’ibitotsi by’umubiri, ahubwo risobanura kutita ku buzima bwacu bwo mu Mwuka. Mu byukuri mu buzima bwacu bwo mu Mwuka ntabwo bukwiye kurangwa no gusinzira, dukeneye guhora tureba, dukora, tumenya kandi dushishoza. Igihe kirageze ngo niba hari n’abasinzirijwe n’uburiganya bwa Satani bakanguke, dukorere Imana bigishoboka (Ef.5.14). Kuko Imana itatugeneye umujinya, ahubwo yatugeneye guheshwa agakiza…(9): Imana yarokoye abayizera uburakari bwayo iboherereza umwana wayo w’Ikinege Yesu Kristo ngo abakize, icyaha ni cyo cyatadukanyije umuntu n’Imana ariko Yesu Kristo yaje gukuraho ibyo umuntu yacumuye byose bimutandukanye n’Imana (Rom.5.14-19). Ubuntu n’urukundo Imana idukunda biruta kure cyane Intege nke z’umuntu. Indir.104 Gushimisha.