Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa kabiri 28 Ukwezi kwa mbere Kubara 11.1-23

January 28 - January 29

Ikib.3 Ubwo bwoko buritotomba, Uwiteka yumva ko ari bibi (1):  Nubwo aba bantu bari bayobowe n’Imana, ku manywa igicu cyayo kikabarinda icyokere, nijoro kikababera urumuri ntibagende mu mwijima, ntibyababujije kwitotomba kubw’urugendo. Kwitotomba kwabakururiye ibihano bamwe muri bo barapfa (2). Amaherezo kwitotombera Imana ni ko kwababujije kwinjira mu gihugu cy’amasezerano (Kub.14.27-30). Abanyamahanga b’ikivange bari hagati y’Abisirayeli batangira kwifuza, Abisirayeli nabo bongera kurira (4): Ijwi ryo kwitotomba ryatangiriye mu banyamahanga bari bivanze n’Abisirayeli, bagendana na bo ariko atari abo mu bwoko bw’Imana, bajyanye na bo mu gihugu badafitemo gakondo. Abo ni bo bazanye umwuka mubi, bitotombera ibyo kurya (5,6) ubwoko bw’Imana burabakurikiza bikururira umujinya w’Imana (10). Imbuzi: Ntimuyobe, kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza (1 Kor.15.33). Indir.94 Gushimisha.

Details

Start:
January 28
End:
January 29

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN