
- This event has passed.
Kuwa kabiri 25 Ukwezi kwa kabiri Matayo 12.22-37
Ikib.3
“Uwo tutabana ni umwanzi wanjye, kandi uwo tudateraniraza hamwe arasandaza” (30): Imirimo ya Yesu yakoze harimo, kwirukana abadayimoni, gukiza indwara zitandukanye, guhumura impumyi, kuvura imvune zo mu mutima ndetse no gushaka no gukiza icyari cya zimiye (Luka 4.18). Ariko ibi bitangaza yakoze ku Bafarisayo ntibyaturukaga ku Mana, bo babibonaga nk’imbaraga zituruka kwa Satani (24). Umwana w’Imana yemeye gutukwa aranababazwa kubwacu, abitewe n’urukundo adukunda. “None Satani niba yirukana Satani ko aba yigabanyije ubwe,..” (26): Satani ntabwo ashobora kwirwanya ubwe, ahubwo ahora yivuga ashaka uwo yanconshomera, ameze nk’intare yivuga, kandi n’umwanzi ameze nk’umujura uzanwa no kwiba, kwica no kurimbura (Yoh.10.10). Ujye wirinda kuko Satani afite intego yo kukwibagiza ineza y’Imana wamenye ukava kuri Yesu Kristo. Zirikana: Nuko bene Data, mwirinde hatagira uwo muri mwe ugira umutima mubi utizera, umutera kwimūra Imana ihoraho (Heb.3.12).Inidr. 174 Gushimisha.