Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa kabiri 25 Ukwezi kwa Gatatu Matayo 18.21-35

March 25

Ikib. 4
Sinkubwiye yuko ugeza karindwi, ahubwo yuko ugeza mirongo irindwi
karindwi(22): Yesu amaze guhugura abigishwa be intambwe z’ingenzi
abantu bakwiriye kunyuramo ngo bakemure amakimbirane, havutse ikibazo
cy’urugero umuntu atarenza rwo kwihangana mu kubabarirana mu gihe
habaye insubiracyaha. Nkuko kamere y’Imana ari ukugira imbabazi iteka ryose
(Zab.136.10), niko n’abana bayo tugomba kubaho. Mu bantu habaho gukosa
ndetse no gucyaha umuntu wahemutse, ariko Yesu ashaka ko ibyo byose
bikorwa mu rukundo rw’abana b’Imana. Nyishyura Umwenda wanjye (28):
Uriya mugaragu mubi ntiyatekereje ku mbabazi z’igitangaza amaze kugirirwa
ako kanya zo gusonerwa umwenda munini cyane, maze akorera ibya mfura mbi
mugenzi we wari umurimo udufaranga dukeya. Biragoye kugira urukundo iyo
udatekereza urukundo wagiriwe. Umukoro: Subiza amaso inyuma urebe ibyo
Imana yagukoreye, n’urukundo rwayo mu buzima bwawe, maze uyiture kuri
uriya ugukeneyeho imbabazi.

Details

Date:
March 25

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN