
- This event has passed.
Kuwa kabiri 24 Ukwezi kwa cyenda 1 Samweli 6.1-7. 1
Ikib.3
Mudusobanurire uburyo twayisubiza ahantu hayo (2): Isanduku y’Uwiteka yamaze amezi 7 mu gihugu cy’Abafilisitiya, ariko kubera ibyago isanduku yari yabateje, bafashe umwanzuro wo kuyisubiza Abisirayeli, ariko ntibari kuyisubiza gutyo gusa, bagombaga kuyihongerera, bayitura ibitambo, kugira ngo bakurweho umuvumo wari wabajeho kubera gusuzugura Imana y’Abisirayeli. Abatambyi n’abapfumu babo babategetse ko bagomba kuyohereza hamwe n’amaturo, ibibyimba bya zahabu n’ibindi by’agaciro gakomeye (3-5). Ibyo byose babikoraga bashaka kumenya icyatumye ukuboko k’Uwiteka kubagwa nabi (3). Isanduku igeze i Betishemeshi kwa Yosuwa, Uwiteka yica abantu 70, kuko bahubutse bakarunguruka mu isanduku y’Uwiteka. Gusenga: Mana Data, dushoboze kumenya ibyo udushakaho kandi tuguhe umwanya ukwiriye mu buzima bwacu. Indir. 27 Gushimisha.