
- This event has passed.
Kuwa kabiri 22 Ukwezi kwa cumi Zaburi 80.1-20
Ikib.3
Wa mwungeri w’Abisirayeli we, tega ugutwi (1): Umwanditsi w’iyi Zaburi yakoresheje ijambo ”Wa mwungeri w’Abisirayeli” nk’izina ry’Imana. Uyu mwanditsi yabonye ko Imana ari umwungeri w’Abisirayeli, ko ari we ushorera Abayosefu nk’umukumbi, ko yicara hejuru y’Abakerubi, kandi aragira Abefurayimu, Ababenyamini, n’Abamanase. Umwanditsi yinginze Imana kugira ngo itabare Isirayeli (1-3). Yasenze kandi afite kwizera no gusobanukirwa ko Imana ishobora byose, kandi yari yishingikirije kumbaraga z’Imana. Maze asenga asaba Imana kwigarurira ubwoko bwayo. no kubamurikishiriza mu maso he, kugira ngo bakire (4,8), no kubazura kugira ngo bambaze izina rye (19). Ikindi kandi, Umwanditsi w’iyi Zaburi yasaba Imana ko yigarurira ubwoko bwayo kugira ngo bongere bagirane, ubusabane n’ubumwe nayo. Hari igihe mu buzima bwawe ujya wumva uri kure y’Imana yawe? Wumva nta busabane ufitanye na Yo? Wumva Ikuri kure? Icyifuzo: Saba Imana igutarure igutsindire abanzi bawe, maze ikugarure hafi yayo. Indir. 18 Gushimisha.