
- This event has passed.
Kuwa kabiri 22 Ukwezi kwa kane Zaburi 92.1-16
Ikib.5
Uwiteka, erega imirimo wakoze irakomeye! (6): Abahanga muri Bibiliya
bananiwe kumenya umwanditsi w’iyi Zaburi nziza cyane, kugeza naho bamwe
batekereza ko yaririmbwe na Adamu, ubwo yari amaze kwitegereza imirimo
itangaje yo kurema kw’Imana, biranashoboka ko Adamu yaba yarayiririmbye
ku munsi yaruhutseho ku isabato bwa mbere. Imana yacu igaragarira cyane
mu byaremwe, yaba ibirebwa n’amaso cyangwa ibitagaragarira amaso. Ese
ujya unezezwa n’ibyo Imana yaremye bikagutera kuyishima? Ubwo batewe
mu rugo rw’Uwiteka, bazashishira mu bikari by’Imana yacu (14): Ubundi
mu bihe bya kera, ibintu byaterwaga byari ibiti byera imbuto ziribwa, ibihingwa,
ndetse n’ibindi biti bifite akamaro mu muryango (Yes.5.1-2). Kugira ngo icyatewe
kimere neza, akenshi nyiracyo yakitagaho cyane, agashyiramo n’abakozi
(Mat.21.33-34). Ibyo byatumaga ibiti birama, kandi bikera imbuto ziryoshye. Uyu
muririmbyi nawe arahamya ko abakiranutsi bazaramira mu murimo w’Imana
(15). Zirikana: Abakiranutsi baterwa ku mugezi ku buryo badakeneye kuhirwa
(Zab.1:1-3).