Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa kabiri 21 Ukwezi kwa mbere Kubara 6.1-27

January 21 - January 22

Ikib.7

Umugabo cyangwa umugore niyirobanurisha mu bandi guhiga umuhigo wo kuba Umunaziri, ngo yiyereze Uwiteka (2): Uyu muhamagaro w’Ubunaziri wasabaga ubwitange bukomeye ariko ntawawuhatirwaga, bwari ubushake bw’umuntu. Wari umuhamagaro urimo kwirinda ibisindisha ndetse n’inzabibu kuko ari zo divayi iturukaho (3), wari umuhamagaro ufite ibimenyetso byo ku mubiri byagaragarizaga abantu bose ko umunaziri yiyereje Uwiteka (5). Byasabaga kwitarura icyanduye cyose ku buryo n’urupfu rw’umubyeyi cyangwa umuvandimwe bitagombaga kumukura mu muhamagaro (7). Uwo munaziri yiyogosheshereze umutwe we wejejwe ku muryango w’Ihema ry’Ibonaniro

(18): Umurimo w’ubunaziri wari amahitamo, bityo umuntu yashoboraga kuwuvamo igihe yasezeranye kirangiye (13). Umuhango wo gusezera ku muhamagaro waherekezwaga n’ibitambo by’uburyo bwinshi (14,15) ariko cyane cyane gusezera bikarangwa no gukuraho ikimenyetso cy’ubunaziri ari wo musatsi utarigeze ukorwaho n’icyuma cyogosha (18). Zirikana: Umuhamagoro w’Imana udusaba kutirebaho, ahubwo tukita ku bibazo by’abandi. Indir. 286 Gushimisha.

Details

Start:
January 21
End:
January 22

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN