Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa kabiri 20 Ukwezi kwa munani Yosuwa 8.1-17

August 21, 2024 - August 22, 2024

Ikib.2,7

Ntutinye kandi ntukuke umutima;… (1): Byari ngombwa ko imitima ya Yosuwa n’Abisirayeli isubira mu gitereko, kuko bari barahungabanijwe n’ukuntu batsindiwe kuri Ayi. Aya magambo Uwiteka yabwiye Yosuwa yigeze no kuyabwira Mose (Guteg.1.21). Natwe mu ntambara duhura nazo, iyo twacitse intege, Imana itwibutsa amasezerano yayo. Uwiteka yabwiye Yosuwa uko azayobora urugamba, kugira ngo bigarurire Ayi. Iyo Akani atagira umururumba, yari kuzabona ibyo yifuzaga byose, kuko Uwiteka yemeye kubihera iminyago yose bazakura muri Ayi (2). Kwiringira Uwiteka, kumwumvira no kumwishimira, nibyo bituma umuntu abona ibyo umutima we wifuza (Zab.37.3-4). Uru rugamba runyuranye n’urwa mbere, noneho ingabo zose zigomba kujya kurwana, nyuma habe gushuka ingabo z’abanzi k’uburyo zose zizava mu mujyi bakawigabiza (5-6,11). Inama: Twirinde ibintu by’akamenyero, tureke Imana ituyobore uko ishaka, kuko ifite inzira ibihumbi zituma abayo bashobozwa kurwana n’umwanzi Satani bakamutsinda. Indir. 201 Gushimisha.

Details

Start:
August 21, 2024
End:
August 22, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN