Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa kabiri 18 Ukwezi kwa kabiri Kubara 16.20-35

February 18 - February 19

Ikib.2

Umuntu umwe nakora icyaha, mbese urarakarira iteraniro ryose? (22): Bigaragara neza ko igihano Imana yari yahaye ubu bwoko cyari cyagize ingaruka zikomeye ku buryo benshi muri bo bahise babogamira ku bayobozi bigometse kuri Mose (19). Ibyo ntibyabujije Mose kwikubita hasi imbere y’Imana akabasabira imbabazi yirengagije ko ari we baruhije ndetse bikamurakaza (15). Ntibwari ubwa mbere Mose yinginga Imana ngo ibabarire abantu bari bamwigometseho kandi Imana ikamwumvira, ikababarira iteraniro ryose ariko igahana abateye ubwo bwigomeke (14.36,37). “Umucamanza w’abari mw’isi yose ntiyakora ibyo kutabera” (Itang.18.25). Nimuve mu mahema y’aba banyabyaha ntimugire ikintu cyabo mukoraho (26). Mose yabonaga neza ko Datani na Abiramu n’ababakurikiye mu kwigomeka bagiye gupfa urupfu rudasanzwe (29,30), asaba abantu kubitarura ngo badapfana na bo. Ikibazo: Ese ujya wibuka kwitandukanya n’abagambirira ibibi ngo mutazasangira ingaruka z’imikorere yabo? Indir. 50 Gushimisha.

Details

Start:
February 18
End:
February 19

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN