Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa kabiri 18 Ukwezi kwa Gatatu Matayo 16.1-12

March 18

Ikib. 6
Muzi kugenzura ijuru uko risa, ariko munanirwa kugenzura ibimenyetso
by’ibihe (3b): Abafarisayo n’Abasadukayo bashakaga ko Yesu abereka
ibimenyetso bivuye mu ijuru kugira ngo bemere ko ari umwana w’Imana koko
maze babone uko bamwizera. Yesu yamenye ko atari ibimenyetso byo gutuma
bizera bashaka, ahubwo ko bashaka kumutega imitego. Imana yaduhaye
ubushobozi bwo kwitegereza no gusesengura. yaduhaye kandi umutima nama
udufasha gutoranya hagati y’ikibi ngo tucyirinde n’icyiza ngo tugikurikize.
Ikigeretseho, Imana yaduhaye ijambo ryayo mu byanditswe byera ariryo
ivuganiramo natwe. birinda imyigishirize y’Abafarisayo n’Abasadukayo
(12): Yesu yabwiye abigishwa be ko birinda imyigishirize iyobya y’Abafarisayo
n’Abasadukayo, kuko yarasobanukiwe neza ibishobora kuyobya abizera. N’uyu
munsi hari inyigisho ziyobya kandi zizanwa n’abantu ubona ari abakristo iyo
udashishoje. Imbuzi: Tube maso kandi duhore duharanira gukura mu ijambo
ry’Imana (Ef.4.14). Indir. 408 Gushimisha.

Details

Date:
March 18

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN