Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa kabiri 17 Ukwezi kwa cyenda 1 Samweli 1.1-28

September 17, 2024 - September 18, 2024

INCAMAKE Y’IGITABO CYA MBERE CYA SAMWELI

Igitabo cya mbere n’icya kabiri bya Samweli kera byahoze ari igitabo kimwe rukumbi muri Bibiliya y’Abaheburayo. Byavugaga inkuru ya Samweli n’iya Dawidi. Nyuma cyaje kugabanywamo ibitabo bibiri n’Abagiriki kubera uburebure bw’izo nkuru. Icyo gihe ibyari inkuru ya Samweli na Dawidi byahindutse ibitabo bine; 1 Samweli, 2 Samweli, 1 Abami na 2 Abami. Igitabo cya mbere cya Samweli cyanditswe n’uwo muri icyo gihe wiboneye ibigikubiyemo, kuko yanditse nk’ubizi rwose. Yanditse ibyerekeye amoko n’imidugudu n’ibihugu, kandi ibyinshi byahamijwe n’ibindi bitabo ko ari ko byari bimeze koko. Samweli 1-24 byanditswe na Samweli ubwe. Ibisigaye hamwe n’igitabo cya 2 cya Samweli cyose byo byaba byaranditswe n’abahanuzi Natani na Gadi (reba 1 Ngoma 29.29). Gusubira inyuma k’ubwoko bw’Imana kwatangiye mu bihe by’abacamanza kwakomeje kuboneka muri iki gitabo. 1-7 Abisirayeli bahawe umucamanza w’imperuka w’intungane rwose ari we Umuhanuzi Samweli. 8-15: Basabye umwami, Imana ibaha Sawuli. Atangira neza, maze buhoro buhoro imyitwarire mibi imutandukanya n’Imana. 16-20: Imana yatoranije Dawidi ari umwungeri w’intama i Betelehemu ngo azime ingoma mu cyimbo cya Sawuli. Yica Goliyati, aba i bwami kwa Sawuli. 21-31: Dawidi yahunze ishyari rya Sawuli. Sawuli agerageza uko ashoboye kumwica, Imana iramurinda. Sawuli yicwa n’Abafilisitiya.

Ikib.3,5

Nsutse imbere y’Uwiteka amaganya yo mu mutima wanjye (15): Hana mu mubabaro mwinshi n’agahinda kenshi byari mu mutima we, yabishyize imbere y’Uwiteka. Hariho umugabo Elukana w’Umwefurayimu yari afite abagore babiri: Hana na Penina (2). Penina yarabyaraga, ariko Hana atabyara, Mukeba we akajya amubabaza cyane, amucyurira, bigashengura umutima we (6). Ibyo byasunikiye Hana gusenga cyane, ariko agasengana umubabaro n’agahinda kenshi; akajya arira, atakambira Uwiteka (10). Yaje guhiga umuhigo, abwira Uwiteka ko namuha umwana w’umuhungu, azamumuha akamukorera iminsi yose yo kubaho kwe (11). Uwiteka yumvishe gusenga kwa Hana, amuha umwana w’umuhungu, amwita Samweli ati « Kuko namusabye Uwiteka » (20). Samweli amaze gucuka, Hana yasohoje isezerano yagiranye n’Uwiteka. Uwiteka yampaye icyo namusabye ni cyo gitumye mutura Uwiteka iminsi yose yo kubaho kwe (27-28). Zirikana: Nubwira Uwiteka ibiri mu mutima wawe byose, azakumva anagusubize, ariko nuba wahize umuhigo nawe uzajye uwuhigura.

Details

Start:
September 17, 2024
End:
September 18, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN