
- This event has passed.
Kuwa kabiri 14 Ukwezi kwa mbere Zaburi 89.20-38
Ikib.2,7
Kandi nzamuhindura imfura yanjye, asumbe abandi bami bo mu isi (28): Mu isi yakera abana b’imfura, babaga bafite amahirwe menshi kuruta abandi bana bavukanaga, n’ubwo hari igihe bitwaraga nabi bakivutsa ayo mahirwe, nka Esawu (Heb.12.16-17). Dawidi ntabwo ariwe wenyine Imana yemeza ko ari Umwana w’Imana w’imfura, na Yesu nawe ni Umwana w’Imana w’imfura (Rom.8.29). Imana Ntabwo yagize Yesu umwana wayo w’Imfura gusa, ahubwo yamugize n’Umwami w’Abami (Ibyah.19.16). Ni iby’igiciro kuri twe kumenya ko Yesu Kristo ari Umwami w’Abami utegeka byose. …Urubyaro rwe ruzarama iteka, intebe ye y’ubwami izarama nk’izuba imbere yanjye (37): Isezerano rikomeye Imana yahaye Dawidi, ntabwo ryagarukiye ku gukomeza ubwami bwe muri Isirayeli gusa, ahubwo rizakomereza no kurama k’urubyaro rwa Dawidi. Abizeye Yesu bafite isezerano ryo kugendana n’Imana muri byose kandi ntabwo nayo izigera ibareka (Heb.13.5). Icyifuzo: Sengera ababyeyi n’abarezi kugira ngo bayoborwe n’Imana mu gutanga uburere bukwiriye abana. Indir. 169 Gushimisha