
- This event has passed.
Kuwa kabiri 13 Ukwezi kwa munani Yosuwa 2.1-24
Ikib.1
Nimugende mwitegereze igihugu… (1): Yosuwa yakurikije uko Mose, yabisabwe n’Uwiteka, yari yaramwohereje gutata i Kanani ari kumwe n’abandi cumi n’umwe (Kub.13). Biratangaje aho babonye icumbi ko ari kwa maraya. Yesu nawe yabuze icumbi avukiri mu kiraro cy’inka (Luka 2.7). Ntabwo dukenera iby’ubutunzi buhambaye kugira ngo tubone uko tuba ibikoresho by’Imana. Nzi yuko Uwiteka abahaye igihugu,… (9): Ba maneko b’umwami w’i Yeriko bavumbuye ko hari abatasi b’Abisirayeli binjiye mu gihugu. Rahabu yahishe abatasi, ayobya intumwa z’umwami, nyuma aha abatasi amakuru yose bari bakeneye. Yabwiye abatasi ba Yosuwa ukuntu abaturage bose bakuwe umutima n’ibyo bumvise (10-11). Rahabu abantu bamubonaga nk’umunyabyaha, usuzuguritse, nyamara yari mu mugambi w’agakiza k’Imana. Uwo Imana izahuye, imukiza ibikomere bye byose, kandi ikamukuraho igisuzuguriro. Rahabu ari mu bagore bavugwa mu masekuruza ya Yesu (Mat.1.5). Ikibazo: Ese ujya utekereza ko hari abakozi b’Imana badahwanye n’abo umenyereye kubona? Indir.89 Gushimisha.