
Kuwa kabiri 12 Ukwezi kwa cumi na kumwe Zaburi 82.1-8
Ikib.1
Imana ihagarara mu Iteraniro ryayo (1): Iteraniro ry’Imana ntabwo ari igitekerezo gishya kuri uyu muhimbyi w’iyi Zaburi. Yobu nawe atubwira ko abana b’Imana bajya bahurira mu iteraniro ry’Imana (Yobu 1.6, 2.1). Mugihe Yobu atekereza ko iryo teraniro ry’Imana ribera mu ijuru, Yesaya we avuga ko iryo teraniro ry’Imana ribera mu ijuru rikabera no mu isi, bigatuma isi yuzura icyubahiro cyayo (Yes.6.1). Ibyanditswe bitubwira ko hari abatumiwe kuba muri iryo teraniro ubwo Yesu azagaruka (Ibyah.7.9-10). Mbese ujya wifuza ukanasengera kuba muri iryo teraniro ry’Imana? Mutabare uworoheje n’umukene (4): Umuhimbyi w’iyi Zaburi arakebura ubwoko bw’Imana kubyo bagirira abanyantege nke, n’abakene bitari byiza. Siwe wenyine ukebura abakire kugira ngo bite ku bakene, n’umuhanuzi Amosi nawe yahanuye mugihe abakene barenganwaga (Amosi 8.4-6). Mbese ujya utekereza ko Imana yita kubyo dukorera, cyangwa tudakorera abakene n’abanyantege nke? Icyifuzo: Sabira abantu bafite ubutunzi kugira umutima unyuzwe, ndetse wishimira gusangira n’abatabufite. Indir.210 Guhimbaza.