Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa kabiri 11 Ukwezi kwa kabiri Kubara 13.21-33

February 11 - February 12

33            Ikib.3 Twageze mu gihugu wadutumyemo, ni ukuri koko ni icy’amata n’ubuki, ngizi imbuto zacyo (27): Ubundi umurimo bari batumwe gukora bari bawurangije. Mu minsi mirongo ine (25) bari babonye uburyo igihugu ari cyiza nubwo cyarimo n’abanzi bakomeye (22), batanga raporo nziza yagombaga gutera umwete n’ishyaka abayumvise (23,27). Ibyiza bari babonye n’ibyo bari bavuze babyicishije kurangiza bongeraho ko abo basanze mu gihugu babarusha amaboko (31). Aho kwizera Imana yabarwaniriye n’ahandi hose, bishingikirije ku byo babonesha amaso biyobya ibitekerezo byabo birangiza bijimije kwizera kwabo. Umugambi w’Imana ntukwiriye guhagarikwa n’ubwoba bwa muntu. Tuzamuke nonaha tuhahindure, kuko tubasha rwose kuhatsinda (30):

Nubwo Kalebu yagerageje gukosora iyo raporo, ijwi rya nyamwinshi ryaganje irye (31-33), amaherezo ubwoko bwose bwanga kumvira Imana (14.1). Zirikana: “Ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka” (Heb.11:6).

Details

Start:
February 11
End:
February 12

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN