Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa kabiri 11 Ukwezi kwa gatatu Kubara 22.1-20

March 11

Ikib.1,3
Abisirayeli barahaguruka babamba amahema mu kibaya cy’i Mowabu (1):
Nubwo Abisirayeli bari bafashe ibihugu bakabituramo, ariko bari bazi ko igikuru
ni ukuzagera mu gihugu cy’isezerano. Ni yo mpamvu bakomeje urugendo.
Dore harimo abantu bavuye muri Egiputa, bajimagije igihugu cyose
kandi barantegereje (5): Balaki yagerageje gushukisha Balamu ubutunzi.
Nk’umuhanuzi w’Imana Balamu yagombaga gukora iby’Imana ishaka. Hari
inyigisho eshatu tubona muri iyi nkuru: 1) Ubutegetsi bwose ni ubw’Imana.
Ntabwo ishobora kuvuguruzwa n’imbaraga z’umuntu (12), 2) Umuntu asabwa
kurangwa n’imyitwarire n’imyizerere byubatswe ku Mana (8), 3) Umuntu
ashobora gutanga umugisha no kuvuma. Na Balamu yashoboraga kubikora
ariko yagomba gukora iby’Imana ishaka (20). Mbese hari ibyo uhura nabyo
muri iki gihe biguteye ubwoba? Byereke Imana mu gusenga wizeye. Icyifuzo:
Sengera abantu b’Imana barimo gushukishwa ubutunzi bw’iyi si ngo bakore
ibyaha, birinde guhemukira Imana ibakunda.

Details

Date:
March 11

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN