Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa kabiri 1 Ukwezi kwa kane Kubara 29.29-30.17

April 1

Ikib.4
Mujye mutamba ibitambo… bidafite inenge (36): Mu mategeko agenga
ibitambo Imana yahaye Abisirayeli, byari bibujijwe gutamba igitambo gifite
inenge. Ibi byakuragaho gutamba bya nyirarureshwa. Ituro Imana yishimira ni
iryaturanywe umutima ukunze. Ubusobanuro bwo muri Bibiliya Yera buvuga ko
Imana ititaye ku ituro rya Kayini kubera umutima mubi yaritanganye (Itang. 4.3-
6). Muri ibi bihe, hari abatanga ituro ryabo nk’abikiza, nk’abarangiza umuhango.
Imana ireba ahiherereye mu mitima yacu, ntireba ubwinshi bw’ituro, ahubwo
ireba ubuziranenge n’umutima ukunze. Ahubwo ahigure ibyaturutse mu
kanwa ke (2): Umuhigo ni ubundi bwoko bw’ituro rikora ku mutima w’Imana.
Umuntu ahiga abikuye ku mutima kandi akabivugisha akanwa ke, nta gahato
bamushyizeho. Nuhigira Imana umuhigo cyangwa nusezeranya umuntu ikintu,
ntugatinde guhigura cyangwa kucyubahiriza. Kudahigura umuhigo, Imana
ibifata nk’icyaha kandi ntibura kubikubaza (Guteg.23.22).

Details

Date:
April 1

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN