Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa Kabiri 1 Ukwezi kwa cumi 1 Samweli 11.1-15

October 1, 2024

Ikib.5

Dusezerane isezerano maze tuzagukorere… (1): Kubera ubwoba bw’abaturage b’i Yabeshi y’i Galeyadi, bibagiwe amasezerano bagiranye n’Imana, ndetse n’imbaraga zayo, kugera ubwo bashaka kugirana amasezerano n’umwanzi Nahashi w’Umwamoni. Nyuma yo kumva ko Nahashi atabashakaho ineza (2), bafashe icyemezo cyo gushakisha ubundi butabazi. Sawuli wari umaze kwimikwishwa amavuta, yarahagobotse kubw’ishyaka n’ubwenge yahawe n’Imana. Ni ngombwa kumenya ko tutabasha kwikiza, bityo tugahungira kuri Yesu. Sawuli yumvise ayo magambo umwuka w’Imana amuzaho cyane…(6): Sawuli yari umuntu nk’abandi, ariko kubw’Umwuka w’Imana wamujeho, yabaye umuntu mushya, wagiye ukora iby’ubutwari. Imana ikoresha abadashoboye ikabashoboza. Natwe nidushaka kugenda nk’uko Imana ishaka, dukwiriye gusaba ko Imana iduha Umwuka Wera (Luka 11:13). Gusenga: Mana, ndagusaba ngo unyuzuze Umwuka wawe Wera, kugira ngo mpinduke umuntu mushya, kandi mbashe kwera imbuto. Indir. 263 Gushimisha.

Details

Date:
October 1, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN