Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa gatatu 9 Ukwezi kwa kane Matayo 26.1-16

April 9

Ikib.1,3
Umugore — ayamusuka ku mutwe yicaye arya (7): Bivugwa ko aya mavuta
yari afite agaciro kangana n’ibihembo umukozi wa nyakabyizi yakoreraga
umwaka wose muri icyo gihe. Bamwe babifashe nko kwangiza (8-9), nyamara
Yesu we arabishima (10). Ushingiye ku byo Yesu yagukoreye nta kintu
ukwiriye kwita ko gihenze igihe cyose uzi neza ko urikugikorera kumushima
no kumuhesha icyubahiro. Ariko jyeweho ntituri kumwe iteka (11): Yesu
ntarwanya ko abakene bitabwaho, kuko yabishishikarije abantu mbere (25.35-
36). Igikorwa uyu mugore yakoze cyari gisobanuye ikintu gikomeye nubwo
nawe atari abizi. Mu gihe gito, Yesu yari agiye kwicwa, agahambwa, akazuka
ndetse agatandukanywa n’abigishwa be mu buryo bw’umubiri. Umubiri mbere
yuko ushyingurwa waterwaga ibihumura neza (Luka 24.1). Bityo igikorwa uyu
mugore yakoze cyari ingenzi, kuko cyari mu buryo bwo gutegurira umubiri
wa Yesu guhambwa. Kuri Yesu cyari igikorwa kiri mu buryo bwo kumuramya.
Ikibazo: Ese nawe hari ibyo wemeye guhara ngo wiyegurire Kristo? Bisangize
Benedata.

Details

Date:
April 9

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN