Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa gatatu 6 Ukwezi kwa cumi na kumwe Daniyeli 4.16.-34

November 6, 2024

Ikib.2

Icyo giti ni wowe, nyagasani. Warakuze, urakomera (19): Nubwo Daniyeli yasobanukiwe igisobanuro cy’inzozi za Nebukadinezari, ariko ntabwo byamworoheye guhangara Umwami ngo amubwire ko ariwe giti kizatemwa (16). Abantu b’Imana bajya bagira ubwenge bwo kugeza ubutumwa bw’Imana no ku bakomeye, kandi nabo bakabwakira (1 Sam.12.6-9). Daniyeli nawe yaje gutinyuka abwira Umwami Nekadinezari ko ariwe giti kizatemwa (19). Imana idufashe iduhe umwuka w’ubwenge, no gushira amanga. Uzirukanwa mu bantu, ubane n’inyamanswa zo mu ishyamba, uzarisha nk’inka…(22): Nubwo bitari bimenyerewe haba mu Bayuda, no mu Bakaludaya kubona umuntu wabaye inyamanswa, ariko hagiye habaho ubwo inyamanswa zikora nk’iby’abantu ku bw’icyubahiro cy’Imana (Kub.22.28-30). Kwihana kwa Nebukadinezari byamwongereye ubwenge bwo kumenya Imana, agaruka ku ntebe y’ubwami bwe, aca bugufi (34). Imbuzi: Imana nidushyira hejuru ngo idukoreshe, tujye twibuka kwicisha bugufi, kugira ngo icyubahiro kibe icyayo iteka. Indir.121 Gushimisha.

Details

Date:
November 6, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN