Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa gatatu 4 Ukwezi kwa cyenda Yosuwa 22.1-20

September 4, 2024 - September 5, 2024

Ikib. 3 Mwasohoje ibyo Mose umugaragu w’Uwiteka yabategetse byose,… (2): Urugamba rwo kugeza buri wese muri gakondo ye rurangiye, Yosuwa yafashe umwanya wo gushimira iyi miryango ibiri n’igice imyitwarire myiza bagaragaje ku rugamba, no mu gukomeza amategeko y’Imana. Nubwo abantu badakorera gushimwa n’abandi, ariko gushimira uwakoze neza bimusubizamo integer, bikamutera umwete wo gukomeza, ndetse akanarushaho. Mwitondere amategeko mwomatane na we (5): Nubwo Yosuwa yashimye iyi miryango, ntabwo yaretse kubibutsa gukomeza komatana n’Uwiteka. Tujye twishimira ko ibyo twakoze byagenze neza, ari na ko twirinda kwirara no gucogora (Gal.6.9). Maze Yosuwa abaha umugisha (5): Umwanditsi wa Zaburi yagize ati “Hahirwa uwubaha Uwiteka, akishimira amategeko ye, urubyaro rw’uwo ruzagira amaboko mu isi, umuryango w’abatunganye uzahabwa umugisha (Zab.112.1-2)”. Zirikana: Umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire, kandi nta mubabaro yongeraho. (Imig.10.22).

Details

Start:
September 4, 2024
End:
September 5, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN