Skip to content
« Umusomyi Wose
Kuwa gatatu 30 Ukwezi kwa cumi 1 Abatesalonike 5.12-28
Ikib.4
Turabingingira kugira ngo mwite ku bakorera muri mwe, babategekera mu Mwami wacu (12): Uru rwandiko rwa mbere rwasoje Abatesalonike bakangurirwa kumvira ababategeka ari bo bari abayobozi b’Itorero. Byashoboka ko iyo badahugurwa ku bijyanye no kubaha ababayobora, mu gihe kizaza Itorero ryari kuba riri mu kaga, bityo ahitamo kubikumira bitaraba, abashishikariza kubaha ababayobora (13). Umuyobozi mwiza iteka arangwa n’ibintu bitatu: 1. Arangwa n’ibikorwa akora 2. Kumenya abo ayobora no kubitaho. 3. Gucyaha no kugira inama umukumbi ayoboye. Imana idutegeka kubaha abatuyobora kuko ubuyobozi bwose bushyirwaho n’Imana (Rom.13.1). Kandi turabahugura bene Data, kugira ngo mucyahe abica gahunda…(14): Umukristo ni umuntu ugira gahunda, kandi agira ishyaka ryo gukangurira abandi gukora neza ibintu biri muri gahunda. Kubwira umuntu ibyo akwiye gukora ni inzira nziza yo kumukura mu kaga, kandi kumvira inama y’abagenzi bawe si intege nke. Icyifuzo: Musengere ababayobora, mububahe kandi mubasabire ubwenge buva ku Mana (1Tim.1-2).