
- This event has passed.
Kuwa gatatu 27 Ukwezi kwa cumi na kumwe 1 Yohana 3.1-10
Ikib. 2
Bakundwa, ubu turi abana b’Imana…(2): Nubwo ishusho y’abana b’Imana itaragaragara uko iri, icyo tuzi nuko Yesu niyerekanwa tuzasa na we (2). Iri ni isumbwe ryo kuba abana b’Imana ku bw’urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze (1-2). Kuba umwana w’Imana ni ubuhamya bwambukiranya amateka, ni uguhamya umurimo wo gucungurwa wabereye i Gologota ku bw’urupfu, no kuzuka bya Yesu Kristo. Kuba umwana w’Imana ni uguhamya ko Kristo ari ku ngoma, kandi muri we dufite ibyiringiro by’igihe kizaza aho azigarurira byose. Umuntu wese ukora icyaha aba agomye (4): Gukora icyaha ni ubugome. Ni ukwibagirwa yuko Yesu yapfuye azize ibyaha byacu. Ufite ibyiringiro byo gucungurwa we arangwa n’ibi bikurikira: 1. Kumenya yuko atari uw’isi (1). 2. Kwiboneza nk’uko uwamucunguye aboneye (3). 3. Kuguma muri Yesu kugira ngo adakora icyaha (6). 4. Gukiranuka no gukunda mwene Se (10). Zirikana: Ibyo Umwana w’Imana yerekaniwe ni ibi: ni ukugira ngo amareho imirimo ya Satani (8).