
- This event has passed.
Kuwa gatatu 26 Ukwezi kwa kabiri Matayo 12.38-50
Ikib.3 “Mwigisha, turashaka kureba ikimenyetso kiguturukaho.”(38): Yesu yakoze ibimenyetso byinshi, ariko abafarisayo bakomezaga bashaka kumugerageza bamunegura ngo abereke ibindi bimenyetso, Aba bantu bari bakeneye ibyo bakuririraho bamurwanya. Biroroshye cyane gusuzugura imbaraga z’Ibimenyetso n’ibitangaza nk’inzira yo gutuma abantu bashindikanya ku kuri. Wowe wasobanukiwe ijambo ry’Imana ujye wirinda ibyatuma ushindikanya ukava ku muremyi wawe. Nta kimenyetso bazabona keretse icyo umuhanuzi Yona (39): Yesu avuga aya magambo yashakaga gucira abari aho amarenga y’urupfu rwe kandi aruta Yona cyane. Byashoboka ko Yesu yashakaga kwerekana ko ab’i Niniwe bo bihannye naho Abafarisayo n’abandi batizeye ibyo Yesu yababwiye bafite urubanza rwabo. Guhura na Yesu ni intambwe nziza ariko kumwizera nibyo bitanga ubugingo. Gusenga: Mwami Mana yacu duhe kwakira icyo uvuga mu mitima yacu iteka, Satani atazadutsindisha ko tutakwizeye uko bikwiriye. Indir. 172 Gushimisha.