Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa gatatu 26 Ukwezi kwa gatatu Kubara 25.1-18

March 26

Ikib. 3,6
Abantu bagatonora bakikubita hasi imbere y’imana zabo (2): Abisirayeli
ntibazirikanye ibyiza Imana yabakoreye byose, ahubwo bahisemo guhindukirira
ibigirwamana by’abo barushaga imbaraga, bibatera gusambana nabo (1).
Kwimura Imana biragatsindwa kuko bituma ubwiza bw’Imana bukuvaho (4).
Imana yanga icyaha cyane kandi uwagikoze utihannye iramuhana, ndetse hari
gihe ibihano by’Imana bigera ku wakoze icyaha akiri kuri iyi si (1Tim 5.24).
Buri muntu akwiye kwirinda kuba uwa mbere mu gukora icyaha, cyane iyo uri
umuyobozi (14). Abisirayeli bifatanya na Bali (3): Abasirayeli bakoreshejwe
ibyaha no gutera Imana umugongo n’isezerano ryayo kuri bo. Igihano Imana
itanga kiba kigaragaza ubutabera bwayo n’urukundo idukunda, ingaruka
z’icyaha zirakomeye cyane, ariko n’ubuntu bw’Imana burigaragaza, ku muntu
wemeye kwihana by‘ukuri. Zirikana: Kwirinda icyaha bituma dukorera Imana
tunezerewe. Indir. 126 Gushimisha.

Details

Date:
March 26

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN