
- This event has passed.
Kuwa gatatu 25 Ukwezi kwa cyenda 1 Samweli 7.2-17
Ikib.4
Mutunganirize Uwiteka imitima yanyu abe ariwe mukorere musa (3): Isanduku y’Uwiteka imaze kugera mu Bisirayeli, Samweli abwira inzu ya Isirayeli yose ati: “Niba mugarukira Uwiteka n’imitima yanyu yose, nimwikuremo imana z’abanyamahanga.”(3). Samweli yasabaga Abisirayeli kwihana, bagakura ibigirwamana muri bo, maze Uwiteka akabona kubababarira, akabakiza amaboko y’Abafilisitiya. Abisirayeli bemeye gukura ibigirwamana (Bāli na Ashitaroti) muri bo, bagakorera Uwiteka musa (4). Kubera ko Abisirayeli bakomeje gutinya Abafilisitiya, basabye Samweli kubasabira Uwiteka kubakiza amaboko y’Abafilisitiya (8). Samweli yatakambiye Uwiteka, aramwumvira bituma Abafilisitiya batsindwa. Samweli atambira Uwiteka igitambo, ashinga ibuye hagati y’i Misipa n’i Sheni arihimba izina Ebenezeri bivuga ngo “Uwiteka yaratuzahuye kugeza n’ubu” (12). Zirikana: Ni byiza gutunganira Uwiteka n’umutima wawe wose, akaba ari we ukorera wenyine nta kindi kintu umubangikanya na cyo. Indir. 388 Gushimisha.