Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa gatatu 25 Ukwezi kwa cumi n’abiri (Noheri) Luka 2.1-7

December 25, 2024

Ikib.2

Kuvuka kwa Yesu kwajyanye Yosefu na Mariya i Betelehemu (4): Yosefu ajyana Mariya kwiyandikisha yumviye itegeko ry’Umutegeka Kayisari Awugusito, wategetse ibarura muri icyo gihe, atazi ko Imana itegeka byose Yo yari izi ko igihe cyo kubyara kwa Mariya cyegereje. Ubuhanuzi bwose kuri uwo Mukiza w’abari mu isi bwagombaga gusohorera kuri Yesu uko bwavuzwe (Yes.7.14, Mika 5.1-2). Nguko uko Kayisari yatumye ibyahanuwe byose bisohora. Ibitubaho byose Imana irabizi, kandi nta kintu na kimwe kibaho Imana itakizi. Abyara umuhungu w’imfura amworosa imyenda y’impinja (7): Yesu yavutse nk’abandi bana, baramufubika ngo aticwa n’imbeho, bamuryamisha mu muvure w’inka. Uyu muvure bamwe bavuga ko wari warakorogoshowe mu ibuye, bityo ubera ubwugamo bwiza uruhinja Yesu umukingira imbeho. Yesu yabuze icumbi, kandi no mu kubaho kwe ntaho yigeze yita ahe. Uyu munsi twizihizaho Noheli ukubere umwanya wo kwegurira Yesu umutima wawe ngo awuturemo (Ibyah.3.20). Indir. 224.Gushimisha

Details

Date:
December 25, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN