
- This event has passed.
Kuwa gatatu 21 Ukwezi kwa munani Yosuwa 8.18-35
Ikib.2,3
Tunga kuri Ayi icumu ryawe, kuko ngiye kuyikugabiza (18): Uburyo Yosuwa yateguye intambara ayobowe n’Uwiteka, bwatumye abo muri Ayi birara bagira ngo ni nk’ibisanzwe, batazi ko Abisirayeli bishingikirije kw’isezerano bahawe n’Uwiteka. Umwami n’abagabo bose birukankanye Abisirayeli, bizeye kubatsinda nka mbere. Umujyi wasigaye urangaye, nta murengezi uwurimo, abagabo bose bigendeye. Twirinde kwizera ubwenge bwacu, ubutunzi bwacu, icyubahiro cyacu, n’ibindi byose byatuma twirara, ahubwo twizere Imana n’Ijambo ryayo. Ingabo za Ayi zigeze kure mu butayu, nibwo Uwiteka yategetse Yosuwa gutunga icumu rye kuri Ayi. Ingabo zari mu gico zinjira mu mujyi zirawutsinda zirawutwika (19). Yosuwa asoma amagambo y’amategeko yose (34): Yosuwa yazirikanye ibyo Mose yamubwiye (Guteg.27.1-8), maze yubakira Uwiteka igicaniro; batamba ibitambo, yandika amategeko ya Mose ku mabuye manini, kandi asomera rubanda rwose igitabo cy’amategeko. Zirikana: Yesu nagira icyo agukorera ujye wibuka kumushima. Indir. 197 Gushimisha.