Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa gatatu 2 Ukwezi kwa kane 1 Samweli 21.1-16

April 2

INCAMAKE Y’IGITABO CYA MBERE CYA SAMWELI
Igitabo cya mbere n’icya kabiri bya Samweli kera byahoze ari igitabo kimwe
rukumbi muri Bibiliya y’Abaheburayo: Byavugaga inkuru ya Samweli n’iya
Dawidi. Nyuma cyaje kugabanywamo ibitabo bibiri n’Abagiriki kubera uburebure
bw’izo nkuru. Icyo gihe ibyari inkuru ya Samweli na Dawidi byahindutse
ibitabo bine; 1 Samweli, 2 Samweli, 1 Abami na 2 Abami. Igitabo cya mbere
cya Samweli cyanditswe n’uwo muri icyo gihe wiboneye ibigikubiyemo, kuko
yanditse nk’ubizi rwose. Yanditse ibyerekeye amoko n’imidugudu n’ibihugu,
kandi ibyinshi byahamijwe n’ibindi bitabo ko ari ko byari bimeze koko. Samweli
1-24 byanditswe na Samweli ubwe. Ibisigaye hamwe n’igitabo cya 2 cya
Samweli cyose byo byaba byaranditswe n’abahanuzi Natani na Gadi (reba
1 Ngoma 29.29). Gusubira inyuma k’ubwoko bw’lmana kwatangiye mu bihe
by’Abacamanza kwakomeje kuboneka muri iki gitabo. 1-7 Abisirayeli bahawe
umucamanza w’imperuka w’intungane rwose ari we, Umuhanuzi Samweli. 8-15:
Basabye umwami, Imana ibaha Sawuli. Atangira neza maze buhoro buhoro
imyitwarire mibi imutandukanya n’Imana. 16-20: Imana yatoranije Dawidi ari
umwungeri w’intama i Betelehemu ngo azime ingoma mu cyimbo cya Sawuli.
Yica Goliyati, aba i bwami kwa Sawuli. 21-31: Dawidi yahunze ishyari rya
Sawuli. Sawuli agerageza uko ashoboye kumwica, Imana iramurinda. Sawuli
yicwa n’Abafilisitiya.

Ikib.1,7
Nta mutsima wa rubanda mfite keretse umutsima wejejwe…(5): Umutsima
wejejwe ni umutsima wo kumurikwa wabaga Ahera mu buturo nyuma ukaza
kuba mu rusengero nk’igitambo cy’ishimwe ko ari amahoro (Kuva 25.30), wari
ugenewe abatambyi bonyine (Lewi.24.9), Ahimeleki umutambyi yawuhaye
Dawidi n’ingabo ze yizeye ko badahumanye (umuntu utejejwe ntiyawuryagaho).
Yesu yifashishije izi nyigisho ashaka kwerekana ko amategeko n’imihango atari
ihame ridakuka (Mat.12.3-4). Amategeko yose asohoreza mu kwizera Yesu
Kristo, umwizera wese ayoborwa nawe agakora ibikwiye. Uwo munsi Dawidi
arahaguruka ajya kwa Akishi umwami w’i Gati, ahungishijwe no gutinya
Sawuli (11): Dawidi yahungiye i Nobu uyu wari umudugudu uri hafi ya Shilo,
ahari ubuturo bw’Isanduka y’Uwiteka (1 Sam.4.3; Yer.7.12). Dawidi yagiye i
Nobu ashaka ubuyobozi bw’Uwiteka n’ubuhungiro bwizewe (2). Ikibazo: Ni
hehe hizewe washakira ubuhingiro ? (Zab.91.2). Indir. 361 Gushimisha.

Details

Date:
April 2

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN