Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa gatatu 19 Ukwezi kwa kabiri Kubara 17.1-15

February 19 - February 20

Ikib.7 Babicuramo igitwikirizo cy’igicaniro… (4,5): Abalewi bifatanije na Kora mu kugoma bari bicurishirije ibyotero ngo bajye bagaragara imbere y’Uwiteka nk’abatambyi nyamara batarimitswe n’Imana. Umuriro wavuye Ahera bari bashyize kuri ibyo byotero n’umuriro wavuye ku Uwiteka ukabatwika watumye ibyotero byabo na byo biba ibyera (3), Imana itegeka kubicuramo igitwikirizo cy’igicaniro kugira ngo kibe urwibutso ku muntu wese uzashaka kwegera igicaniro atarabihamagariwe. Imana ishimwe kubwo kuduhamagara mu gihe cy’umwaka w’imbabazi (Luka 4.19). …Iteraniro ry’Abisirayeli ryose ryitotombera Mose na Aroni (6): Bigaragara ko ubu bwoko bwari bwarenze igaruriro! Nyuma yo kubona ingaruka kwigomeka kwa Kora na bagenzi be kwazanye, babyutse baza kubaburanira na bo bigomeka! Iyo batagira umuyobozi ubakunda nka Mose baba bararimbutse (11). Amasengesho ya Aroni ni yo yahagaritse mugiga yari imaze kwica abantu bangana ni 14,700 (14). Zirikana: Gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi iyo asenganye umwete (Yak.5.16).

Details

Start:
February 19
End:
February 20

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN