
- This event has passed.
Kuwa gatatu 19 Ukwezi kwa Gatatu Matayo 16.13-20
Ikib. 1
Ariko mwebwe ubwanyu mugira ngo ndi nde? (15): Kubaza iki kibazo, Yesu
yashakaga ko buri wese amusobanukirwa ku giti cye mu buryo bwihariye. Hari
amakuru menshi avugwa kuri Yesu uyu munsi. Tumwumva mu Nsengero, mu
bitangazamakuru, ku mihanda, mu ngo, n’ahandi. Ariko kumenya Yesu ku
giti cyawe niko guhamya nyakuri. Kumenya Yesu ku giti cyawe bikubiyemo
gusobanukirwa amateka yo kuvuka, gukora ivugabutumwa kwe, kubabazwa,
no kuzuka kwe; harimo kandi guhamya iby’agakiza ke ndetse n’ibyo yakoze mu
buzima bwawe bwite. Kuko umubiri n’amaraso atari byo byabiguhishuriye
(17): Guhishurirwa neza agakiza ka Yesu ni ihishurirwa ryagizwe n’abantu
bakeya (16). Ariko abamenye Yesu neza ni abanyamahirwe kuko si imbaraga
cyangwa ubuhanga bwabo, ahubwo ni umuhamagaro w’Umwuka Wera.
Gusenga: Niba waramenye Yesu neza, sengera abantu bataramumenya maze
nabo bamumenye kandi bamwakire mu buzima bwabo. Indir. 74 Gushimisha.