
- This event has passed.
Kuwa gatatu 18 Ukwezi kwa cumi n’abiri Hagayi 2.1-23
Ikib.5
Mukomere namwe bantu mwese bo mu gihugu, kandi mukore kuko ndi kumwe namwe (4): Abubatsi baciwe intege n’abari bazi urusengero rwa Salomo, bababwiraga ko badashobora kubaka urusa narwo (3). Uwiteka arongera guhumuriza Zerubabeli, umutambyi mukuru na rubanda, abibutsa ko ari kumwe na bo. Ntihakagire uguca intege ngo ntuvuga, cyangwa ntukora nka kanaka. Impano zawe zirihariye, zikoreshereze Imana yaguhamagaye uko imbaraga zawe zingana (Abac.6.14-16). Nzakugira ikimenyetso kuko nagutoranije (23b): Zerubabeli Imana yaramukomeje mu buryo budasanzwe, ndetse imwita umugaragu wayo (23), nk‘uko iryo zina yakunze kuryita Mesiya (Yes.42.9). Mu gihe cy’ubuyobozi bwa Mesiya, Uwiteka azatigisa ijuru n’isi, kandi azubika intebe z’ubwami z’ibihugu byose (21-22). Ari muri icyo gihe ndetse n’igihe cy’Umwami wacu Yesu Kristo, ibyaha bizicisha ababikora, bakigomeka ku Mana (Yes.2.4). Ariko abizeye Imana bakemera kuyumvira, bazimana na Mesiya mu bwami butazahanguka (Dan.2.44). Ndakwifuriza kuzabayo. Indir.195 Gushimisha.