Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa gatatu 16 Ukwezi kwa kane Matayo 27.11-26

April 16

Ikib.7
Wakabimenye (11): Yesu ntiyigeze yiregura ku birego by’ibinyoma abatambyi
bakuru n’abayobozi b’Abayuda bamureze (12). Yashubije ashimangira icyo
Pilato yari amaze kumubaza. Yesu ntafite ipfunwe ryo guhamya uwo ariwe:
Ni Umwami ndetse ni Umwami w’abami. Mbese waba wamaze kumwegurira
ubuzima bwawe ngo abuyobore nk’Umwami wabwo? Uwo mushaka ko
mbabohorera ni nde? (17): Baraba yari umugizi wa nabi w’ikirangirire. Pilato
yibwiraga ko Abayuda baribuhitemo kurekura Yesu utarahamwaga n’icyaha na
kimwe, ndetse n’inzozi z’umugore we zashimangiye ko ari umukiranutsi (19).
Ni byo koko mu bijyanye n’amategeko y’Abaroma nta cyaha cyamufataga (24);
ariko byari mu mugambi w’Imana ko Yesu apfira ibyaha by’abari mu isi (16.21;
1 Yoh.2.2). Zirikana: Urupfu Yesu yapfuye ni rwo rwatwunze n’Imana (Rom
5.10).

Details

Date:
April 16

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN